Abo nizeye nkabafasha nibo bishe umuvandimwe wanjye, Noopja ku marozi yahitanye Kinyoni

Noopja washinze inzu ifasha abahanzi ya Country Records , Country FM na Country TV, Yavuze akari ku mutima we mu byo yise akagambane kakorewe umuvandimwe we Kinyoni avuga ko yapfuye arozwe.

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye mu myidagaduro nka Noopja mu ndirimbo Murabeho ndagiye, yagize icyo atangaza cyatunguye benshi ku rupfu rwa murumuna we Kinyoni.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwa Instagram Genesibizz ifitiye kopi, Mu magambo y’icyongereza, Noopja asobanura uburyo abantu yizeye atazi akabafasha, Bamwituye kumwangiriza ubuzima bahereye ku kwica umuvandimwe we Niyonkuru Jean Claude wari uzwi nka Kinyoni wapfuye mu kwezi k’Ugushyingo 2022.

Akomeza asobanura uburyo Kinyoni yari umugwaneza ndetse akaba umunyempano ariko ishyari ry’abantu rikaza gutuma bamwica.

akomeza avuga ko ariwe wamusabye ko yafasha abantu baganaga iyi nzu ifasha abahanzi ariko bakaba baramwituye kumwica, Gusa yasoje abasabira umugisha ku Mana n’aho avuga ko isi izabitura ibyo bakoze

Kinyoni yagize uruhare mu kwandika no kuririmba indirimbo zitandukanye z’abahanzi zakunzwe nka Henzapu ya Bruce Melodie, Yandika indirimbo Kora ya The Ben na Dokima ya Emmy n’izindi zitandukanye.

Noopja (Iburyo) hamwe na murumuna we Kinyoni

Noopja yasabiye umugisha uva ku Mana abishe umuvandimwe we

Murabeho ya Noopja ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane

Henzapu ya Bruce Melodie yagizwemo uruhare na Kinyoni

Kora ya The Ben yagizwemo uruhare na Kinyoni

Dokima ya Emmy yagizwemo uruhare na Kinyoni

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO