Abumukiza Aime Camera Operator wa Genesis TV yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza

Umwe mu batekinisiye ba Genesis TV ’Abumukiza Aime’ yasoje amasomo y’ikiciro cya kabiri muri kaminuza nkuru y’U Rwanda.

Kugeza uyu munsi Aime akora ku ishami rya Camera Operator & Editor, ndetse akaba yarabonye impamyabushobozi mu bigendanye no gutunganya amashusho yakuye muri Kigali Film and Television School mu mwaka wa 2019.

Umunyarwanda niwe wavuze ko kwiga ari uguhozaho, ibi byatumye Aime ajya kwiyungura ubumenyi muri kaminuza nkuru y’U Rwanda, mu ishami rya Bachelors in Urban and Regional Planning.

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mata 2022 nibwo yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho kugeza ubu mu minsi mike ari bube yibitseho impamyabumenyi ebyiri.

Umuryango mugari wa Genesis TV Wishimiye intambwe yatewe na Aime Abumukiza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO