Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Itsinda Diagonal Musica ni itsinda rikomeye cyane ryiganjemo abasore bakomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko baba mu Rwanda ndetse aba mu kiganiro Access 250 badukumbuje umuziki w’Abanye Kongo bituma n’umukuru w’iri tsinda atanga ubutumwa bukomeye.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Nyakanga 2022, byari ibicika kuri Genesis TV mu kiganiro Access 250 ubwo abahanzi batandukanye bibumbiye mu itsinda Diagonal Musika bataramaga bikomeye ndetse bakaririmba umuziki w’abaturanyi bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umwe mubari bahagarariye iri tsinda ariwe bwana Pascal de Centro yatangaje amagambo akomeye dore ko yakoranye na Genesisbizz ikiganiro cyakozwe mu ndimi ebyiri gusa arizo igifaransa ndetse n’Icyongereza dore ko yasobanuye ko atabasha kuvuga neza Ikinyarwanda ngo atange ibitekerezo bye.
Uyu muagabo yatangaje ko Abanye Kongo badakwiye gupfa cyane amabuye y’agaciro arimo Diamond n’ayandi ahubwo avuga ko hakwiye ubucuti bukomeye hagati y’Abanyarwanda n’Abanye Kongo bityo bakunga ubumwe.
Uyu mugabo Pascal de centro yaboneye izuba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ntara ya Bukavu.
Ikibazo cya mbere yabajijwe na Genesisbizz cyagiraga kiti:
Ou est la difference entre la musique Rwandaise et la musique Congolaise?
(Ni irihe tandukaniro riri hagati y’umuziki Nyarwanda n’umuziki w’Abaye Kongo?)
Mu magambo ye yagize ati:Umuziki w’Abanye Kongo ushingiye cyane ku gukora umuziki w’umwimwerere kandi w’ako kanya (Live Music) aho yahamije ko mu Rwanda usanga ko gukora umuziki w’ako kanya bikiri urugendo rurerure.
Uyu mugabo utarumvaga Ikinyarwanda yongeye kubazwa ikindi kibazo na Genesisbizz kigira kiti:
Comment est-ce Que la musique unit les peuples?(Ni gute umuziki wunga abantu?)
yasubije avuga ko umuziki wunga abantu biciye mu butumwa butangirwamo dore ko ngo ubwo butumwa bushobora kuba bukubiyemo amagambo meza bityo abantu bakabana neza mu mahoro.
Uyu mugabo yakomeje abazwa ibibazo bitandukqanye aboneraho gusobanura ko mu Rwanda akunda guhura n’imbogamizi zitandukanye kuko ngo yageze mu Rwanda akora injyana yitwa lumba Style gusa ngo byamusabye ko ahindura injyana kugirango arusheho gukomeza gukora umuziki ndetse avuga ko kuri ubu yize gukora injyana zose zikoreshwa hano mu Rwanda gusa ngo haracyarimo ingorane kuko atazimenyeye.
Uyu mugabo yakomeje ikiganiro cye ashimira bamwe mu bahanzi Nyarwanda abona ko bakora umuziki aho yatangaje ko umuhanzi akunda mu Rwanda ari Man Martin.
Pascal hamwe n’itsinda rye Diagonal musica baririmbye indirimbo zitandukanye ndetse babasha no kubyina izi indirimbo byose bakabihuza no gucurangana ubuhanga bukomeye.
Uyu Mugabo Pascal yasoje avuga ko mu izina rya bagenzi be bagize itsinda Diagonal Musica bashimira cyane Abanyarwanda muri rusange kubera urugwiro babagaragariza ndetse yanasoje ashimira cyane ubuyobozi bwa Genesis TV n’abanyamakuru bayo aho yanaboneyeho umwanya wo kwisegura ku mpamvu z’uko atazi gukoresha Ikinyarwanda.
Itsinda Diagonal Musica ryasusurukije abakunzi ba Genesis Tv mu njyana y’Abanye Kongo.