Access 250:Umuhanzikazi Meghan yatangaje intego ikomeye y’umuziki we

Uyu muhanzikazikazi Meghan ni umuhanzikazi ukizamuka ndetse kuri we avuga ko umuziki akora ugamije guha abanyarwanda ibyishimo.
Uyu muhanzikazi ubusanzwe yize ishami ry’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye.
Ubwo yaganiraga na Genesisbizz yatangaje ko atibuka neza igihe yaba yatangiye kwiyumvamo umuziki kuko avuga ko ngo urugendo rwe rwatangiye akiri umwana muto cyane.
Uyu muhanzikazi avuga ko umuhanzi wese amufatiraho urugero ndetse avuga ko buri muhanzi wese uririmba ari urugero rwiza kuri we ku mpamvu z’uko umuhanzi wese agira ubutumwa buba bukubiye mubyo akora.
Uyu muhanzikazi Meghan ahamya ko ku giti cye nta mbogamizi ahura nazo ndetse avuga ko umuziki we icyimunezeza cyane ari uko ashimisha abantu Kandi ngo uko abadhimisha ni nako nawe yishima.
Ubusanzwe umuhanzikazi Meghan amazina nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Nadine iradukunda ndetse yavukiye mu Murenge wa Mihima ho mu Karere ka Kicukiro ndetse yatangaje ko afite imyaka 22 y’amavuko.
Uyu muhanzikazi avuga ko yize amashuri abanza ndetse aza no kwiga ayisumbuye aho yarangirije amashuri ye mu kigo cya ASG Karama aho yize ishami ry’ikoranabuhanga.