Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Adele yashimye byimazeyo impano idasanzwe y’umuhanzikazi mugenzi we Taylor Swift ku bw’ubuhanga n’ubudasa mu myandikire ye.
Ibi yabitangaje mu birori byo kumurika ku mugaragaro indirimbo nshya ye yise ’ I Drink Wine’ avuga uburyo Swift ari umuhanga cyane bigendanye n’imyandikire ye yihariye.
Abajijwe niba yarabashije kumva umuzingo w’indirimbo za Swift mushya yise ’Midnights’, Ade;e yasubije ko atabashije kubona umwanya uhagije bitewe n’amasaha 12 buri munsi amara yitoza kuririmba.
Yagize ati:" Sinabashije kubikora, gusa impamvu nyamukuru ni uko narindi mu myitozo yo kuririmba aho mara hafi amasaha 12 buri munsi, rwose mba naniwe cyane kuburyo ntakindi kintu cyerekeranye na muzika mba nshaka kumva."
Adele avuga ko Taylor Swift ari mu banditsi beza b’indirimbo