Adele ayoboye urutonde rw’abahatanira ibihembo bya BRIT

Umuhanzikazi Adele Laurie Blue Adkins ahataniye ibihembo bya alubumu y’umwaka, umuhanzi w’umwaka, indirimbo y’umwaka n’ikiciro cy’indirimbo nziza ya pop na R&B nyuma yo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (alubumu) yise 30 mu kwezi kwa Ugushyingo.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 33 ahatanye na Ed Sheeran, Dave na Little Simz muri ibi byiciro bine by’abahatanira ibihembo bya BRIT.

Ibihembo bya BRIT biba buri mwaka bikaba bitangwa na Bitish Phonographic Industry, Ibi bihembo byatangijwe mu mwaka wa 1977 ndetse mu mwaka wa 1982 nibwo byatangiye gutangwa buri mwaka.

Ibi bihembo bitangwa mu rwego rwo guteza imbere abahanzi bo mu Bwongereza ariko nanone muri ibi bihembo habarizwamo n’ikiciro cy’abahanzi b’abanyamahanga.

Mu bahanzi b’abanyamahanga bahatanira ibi bihembo bya BRIT Awards 2022 harimo : Billie Eilish, Doja Cat, Lil Nas X, Olivia Rodrigo na Taylor Swift.

Ibirori byo gutangaza abazegukana ibi bihembo biteganyijwe kuba tariki 8 Gsahyantare 2022, bikazabera i London mu Bwongereza mu nzu y’imyidagaduro izwi nka 02 Arena.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO