Umutoza wa APR FC yageneye ubutumwa Mashami kubera ikibazo cya M. Ange

Umutoza w’ikipe ya APR Fc Adil Mohamed, yatangaje ko impamvu atakinishije Mutsinzi Ange, ngo aruko yari avuye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi atari yamera neza, asaba abatoza b’ikipe y’igihugi ko bajya babaha amakuru y’abakinnyi babo ku gihe ngo kuko baba bayakeneye.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wahuje ikipe ya APR Fc ndetse na Police Football Club warangiye iyi kipe y’ingabo itsinze Abashinzwe umutekano igitego 1-0. Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa APR Fc Adil Mohamed, yatangarije itangazamakuru ko myugariro we Mutsinzi Ange yagize ikibazo cy’imvune mu ikipe y’igihugu atari guhita amukoresha kuri uyu mukino.

Ati: “Ange yari yiteguye gukina ariko ntabwo twifuzaga ko yahita akina, ikindi ni umukinyi w’ ikipe y’igihugu, kandi bari bamaze ibyumweru 2 bikomeye hamwe, igihe bagarukaga bagarukanye umunaniro mwinshi, aho niho twibaza kubakinyi bakinira ikipe y’igihugu, kuko tutabona amakuru yabo yuko bameze.”

Ange Mutsinzi

“Yego ni abakinyi bimena b’ikipe y’igihugu ntabwo ari abakinyi banjye gusa...! Niyo mpamvu tutashakaga gukoresha uyu musore mu rwego rwo kwirinda ikindi kibazo, kuko dutekereza no ku ikipe y’igihugu, gusa nabo bajye badutekerezaho nk’amakipe aba yatanze abankinnyi” Adil Mohamed aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino.

Nyuma yuko ikipe ya APR Fc itsinze uyu mukino wa Police Fc, yahise iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 51, aho ikurikiwe na Rayon Sports nayo yaraye itsinze umukino wayo wayihuje na Etincelles ibitego 2-1. Rayon Sports ifite amanota 44 kuri ubu.

Ikipe ya APR Fc mu mukino ukurikira wa shampiyona wo ku munsi wa 22, izasura ikipe ya Mukura Vc I Huye, umukino uteganyijwe kuba tariki 7 Werurwe. Naho Police Fc yatsinzwe n’ikipe ya APR izakira As Kigali kun wa 8 Werurwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO