Adil Mohamed yatangaje igihe Bukuru Christophe azagarukira mu kibuga

Umutoza w’ikipe ya APR Fc, Adil Mohamed yatangaje ko Umukinnyi we ukina mu kibuga Hagati uzwi nka Bukuru Christophe wagize ikibazo cy’imvune azagarukira, avuga ko byibura ashobora gusiba imikino itatu atagaragara mu kibuga.

Bukuru Christophe yagize ikibazo cy’imvune ku mukino wahuje ikipe ye ya APR Fc yatsinzemo Police Fc igitego 1-0. Uyu mukinnyi yasimbuwe ku munota wa 48 w’umukino ubwo yari amaze kuvunika, asimburwa na Butera Andrew.

Bukuru Christophe arikumwe n’umutoza wungirije wa APR Nabiyl Bekraoui

“Nibyo BUKURU we yakomeretse cyane, ntabwo azakina nk’imikino itatu iri imbere ariko tuzareba niba byashoboka ko yagaruka mbere yaho” Umutoza Adil Mohamed avuga ku kibazo cy’imvune umukinnyi we wo hagati yagize.

Bukuru yaciye mu makipe nka Rwamagana City muri 2015 ndetse na LLB y’i Burundi yakinnyemo imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2016-17, yaje gukomereza muri Mukura Victory Sports ndetse na Rayon Sports yavuyemo ku mpera ya shampiyona ya 2019-19. Uyu musopre aherutse no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi ba CHAN ariko ntiyaguira amahirwe yo kugumamo.

Uyu musore w’imyaka 23 ni umwe mu nkingi za mwamba zigize ikipe ya APR FC muri uyu mwaka wa shampiyona, akaba amaze gutsinda igitego kimwe ndetse n”imipira itanu yatanze ikabyara ibitego.


Abafana ba APR Fc bashimiye abafana babo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO