Adrien Misigaro yasohoye iyitwa Nyibutsa yakoranye na Miss Dusa

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Adrien Misigaro yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nyibutsa’ yafatanyije n’umukobwa babana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Miss Dusa.

Iyi ndirimbo nshya ya Adrien Misigaro yise ‘Nyibutsa’ aba aririmba asaba Imana ko yajya imwibutsa akabyuka kare kugirango afatanye n’inyoni zo mu rukerere kuvuga ugukomera kwayo.

Aba aririmba agira ati “Nyigisha kubyuka hakiri kare, mugitondo izuba ritararasa, Nzafatanye ninyoni murucyerera Kuvuga gukomera kwawe, Ibiguruka n’inyamanswa zishyamba, Birahimbaza ndetse nabyo ukabyunva, nikukise umuntu waremye, yakwibagirwa umuremyi wabyose.

Inyikirizo atera avuga ngo ‘Nyibutsa wongere unyibutse Nimbyibagirwa mwami uzanyibutse.
Mbyutsa kare ntiwemere ko ryamira Mpore nvug’ineza yawe kubuzima bwanjye Nubona naniwe , ncitse intege Ntundekure nsubizamo imbaraga.”


Adrien Misigaro yasohoye indirimbo nshya yise Nyibutsa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO