Adrien na Gentil Misigaro bagiye gukorera igitaramo gikomeye I Kigali

Abarambyi Gentil na Adrien Misigaro kuva muri Amerika bagiye guhurira mu gitaramo cy’amateka cyiswe ‘Each one reach one live Concert in Kigali’, kigamije kurwanya ibiyobyabwenge.

Ni igitaramo giteganijwe tariki ya 8 Werurwe 2020, ariko aho kizabera hakaba hataratangazwa kugeza ubu.

Aba baramyi bazaza gutaramira abanyarwanda bari kumwe n’abandi bahanzi bane bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo n’umuhanzi Evans uherutse mu Rwanda.

Gentil Misigaro na Adrien Misigaro baheruka i Kigali, ku wa 11 Werurwe 2019 mu gitaramo ‘Hari imbaraga Tour Rwanda’ cyongeye gukumbuza benshi ijuru ubwo bahimbazaga Imana.

Adrien Misigaro, Yabwiye GENESISBIZZ ko bazahaguruka muri Amerika ku wa 24 bakagera I Kigali kuwa 25 Gashyantare 2020 bifatanye n’itsinda rya Melody of New Hope mu bikorwa bitandukanye bazakorera ahantu hatandukanye.

Yagize ati “Tuzasura ibigo bitandukanye bifasha urubyiruko rwakoresheje drugs (ibiyobyabwenge). Ndetse n’ibigo by’amashuri tuzasura muri iyo Campaign ya Each one reach one.”

Melody of new hope ni itsinda ryatangijwe umwaka ushize ubwo umuramyi Adrien Misigaro yasuraga ikigo ngorora muco giherereye IWAWA, rigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko hifashishijwe Melodies(Injyana) zitandukanye.

Adrien Misigaro yavuze ko Gentil Misigaro ari umwe mubagize itsinda Melody of New Hope nk’umwe mu banyempano bakorana byinsi.

Yagize ati “Benshi mubagize Melody of new hope ni abanyempano zirimo kuririmba ndetse no gucuranga. Gentil nawe ni umwe mubagize iryo tsinda. Niwe dufatanya byinshi. Turikuza gukora Concert twise Each one reach one.”

Akomeza avuga ko baje gukangurira urubyiruko gufatanya nabo kurwanya ibiyobyabwenge nkuko biri kwica abasore bagenzi babo.

Yunzemo ati “Birasaba buri wese guhaguruka agakoresha inzira ishoboka. Aka reaching out to someone (Akagira uwo afasha). Buri wese muri twe niyumva ko ari inshingano ze gufasha mugenzi we bizoroha cyane”.

Yakomeje avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge atari akazi ka police gusa ahubwo bo nk’abamenye Imana bagomba guhaguruka bagakoresha uburyo bafite mu kubihashya.

Yavuze ko igitaramo ‘The Each one reach one Concert’ cyo ku wa 08 Werurwe 2020 kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa iri tsinda rimaze gukora mu gihe rimaze rishinzwe ndetse ko hari n’abantu bafashijwe kuva mu biyobyabwenge bazatanga ubuhamya.

Gentil Misigaro ni umuhanzi akaba n’umu producer wabigize umwuga. Azwi cyane mu ndirimbo "Buri munsi", "Biratungana" n’izindi.

Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bafitanye indirimbo bise “Buri munsi” ndetse na “Salama” zakunzwe mu buryo bukomeye.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO