Aeron Ramsdale ufatira Arsenal yambitse impeta umwari yihebeye ukora muri rutema ikirere

Aeron Ramsdale Christopher ni umunyezamu ukomeye w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza hamwe na Arsenal gusa uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yamaze kwambika impeta umukunzi we Georgina Irwan usanzwe akora mu ndege.
Aeron Ramsdale kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubwirwa yego n’umukunzi we.
Ramsdale yabajije Georgina Irwin niba yamuha amahirwe yo kumubera umugore maze undi nawe yirinda kuzuyaza.
Ramsdale yateye ivi ari imbere y’icyapa kinini cyanditseho ngo "mbera umufasha’ hanyuma yambika impeta ya Diyama uyu mukunzi we Georgina.
Ramsdale w’imyaka 24 ni umwe mu bazamu bakomeye muri Premier League muri iyi minsi biciye mu buryo ahora afasha ikipe ye ya Arsenal.