Ese Afrique yaba agiye kuba se w’abana nyuma yo kuvugwa ko yateye inda abakobwa batatu icyarimwe ?

Afrique umwe mu bahanzi bamenyekanye mu gihe kitarenze umwaka umwe hano mu Rwanda agatangira no kuririmba mu bitaramo binyuranye hanze y’igihugu biravugwa ko yaba yarateye inda abakobwa batatu bakundanye mu bihe bitandukanye.

Amakuru agera kuri Genesisbizz avuga ko Afrique wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Agatunda’ ubu akomeje kotswa igitutu nyuma yo kuvugwa ko yaba yarateye inda abakobwa batatu icyarimwe mu gihe kitarenze umwaka.

Mu gihe kingana n’amezi atandatu bivugwa ko yakundanyemo n’abakobwa batatu kandi bose bagatandukana abateye inda ubu bose bakaba batwite abana bivugwako bazabyara mu gihe gikurikiranye.

Kugeza ubu ntacyo Afrique aratangaza ku biri kumuvugwaho ndetse akomeje ibikorwa bye bya muzika aho aheruka gushyira indirimbo hanze yise ’My Boo’.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO