AfroBasket: U Rwanda rwemeye kwakira imikino y’amatsinda

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ryatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira imikino y’amatsinda ya Afro-Basket iteganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi kwa Ugushyingo.

U Rwanda rwari kwakira imikino yo gushaka itike yo gukina Afro-Basket yo mu itsinda rya D aho rurikumwe na Nigeria, Algeria na Mali. Uretse kandi iri tsinda, ryongereweho itsinda rya A ndetse na B aho nayo agomba gukinira I Kigali.

Mu itsinda rya A harimo Tunisia, Central African Republic, DR Congo ndetse na Madagascar. Mu gihe cyo kandi mu itsinda rya B harimo Senegal, Angola, Mozambique ndetse na Kenya.

Aganira na Times Sport, Bwana Mugwiza Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda yavuze ko yaba Ferwaba ndetse na Minisiteri ya Siporo bemereye FIBA kwakirira imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika kizaba mu 2021 mu Rwanda.

Yagize Ati: “ Twamaze kwandikira FIBA tubemerera kwakira iyo mikino. Twiteguye kwakira andi matsinda abiri azakinira hano. Nibyo koko amarushanwa azategurwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19”

Perezida Mugwiza yavuze ko kandi amatariki mashya y’imikino izaberaho azamenyeshwa nyuma na FIBA. Itsinda rya D ryo ryari kuzabera aha ryari riteganyijwe kuba mu kwezi k’Ugushyingo hagati ya tariki 27 na 29.

Dieudonne Ndizeye ubwo u Rwanda rwari muri AfroBasket 2017 yabereye muri Senegal na Tunisia.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO