Afurika y’epfo: Umwuzure umaze kwivugana abasaga 250

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu leta ya Afurika y’epfo yamaze gutangaza ko umwuzure ukomeje kwica abantu benshi, cyane cyane mu Ntara ya Kwa Zulu aho habarurwa imfu z’abantu 259, ndetse abandi bakaba bakomeje guhunga.

Umwuzure mu gihugu cya Afurika y’epfo mu gace k’Uburengerazuba bwa Kwa Zulu umaze guhitana abaturage bagera kuri 259, gusa amakuru yaherukaga yemezaga ko abari bamaze guhitanwa n’uyu mwuzure bari abantu 59 gusa.

Nyamara mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatatu umuyobozi ushinzwe ubuzima muri iyi Ntara ya Kwa Zulu witwa Nomagugu Simerane yabwiye ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Afurika y’epfo ko mu ijoro ryo kuwa Kabiri imirambo y’abaturage barenga 250 yatoraguwe.

Gusa ibi byaje gushimangirwa na Minisitiri w’ibiza muri iki gihugu ndetse umunyamakuru wa NCA yatangaje ko abari bamaze guhitanwa n’uyu mwuzure bageraga kuri 253 gusa baje kugera kuri 259 nkuko umuvugizi wa leta yakomeje kubitangaza.

Kuri ubu umukuru w’igihugu cya Afurika y’epfo akomeje gutanga ubufasha ku bagizweho ingaruka n’uyu mwuzurwe waje ari rukukumbashingwe.

Magingo aya igihugu cya Afurika y’epfo cyatangaje ko bafite imbogamizi zikomeye zo kumenya abagizweho ingaruka n’uyu mwuzure bityo ngo babashakire ubutabazi bw’ibanze kandi mu maguru mashya.

Kugeza ubu amakuru ducyeshya BBC aravuga abagizweho ingaruka bose batari babarurwa neza kandi imvura ikomeje kugwa cyane muri aka gace ndetse leta yaburiye n’intara zegeranye na Kwa Zulu ko nazo zishobora kugerwaho n’uyu mwuzure.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO