Agahinda gashira akandi ari ibagara! Ishavu rya Muyoboke Alex kwitandukana rya Charly na Nina

Biragoye kuba ukurikira umuziki Nyarwanda utazi Muyoboke Alex ndetse na Charly na Nina, aba bombi bari bahuriye ku mushinga wo kuzamura itsinda ry’abakobwa ryari rije mu muziki vuba nk’intwaro ya muzika Nyarwanda kuva mu 2014.

Biragoye kandi kuba utibuka rwaserera yabayeho mu gutandukana kwa Alex Muyoboke n’aba bakobwa babiri, inkuru ubu igezweho n’itandukana ry’ab’abakobwa babiri ubwabo bahisemo guca inzira zitandukanye mu muziki.

Nta minsi ibiri ishize iyi nkuru y’itandukana ryabo igeze hanze, abantu benshi bayivugaho ibitandukanye ndetse bamwe ntibabyishimira.

Uwahoze ari umujyanama wabo Alex Muyoboke byamwanze mu nda ashyira hanze amarangamutima ye kuri aba bakobwa bakoranye igihe kitari gito, abinyujije ku mashusho yashyize kuri konti ye ya Instagram.

Mu butumwa yabageneye, hari aho agira ati” imyaka ine twamaranye twakoze byiza ntibikwiye gupfa ubusa ndabizi neza nta Munyarwanda utakwishimira ko mugaruka!!” Ikimenyetso ko bongeye kumugarukira yabakirana yombi.

Ubutumwa bwa Alex Muyoboke yageneye Charly na Nina:

Nkukumbuze Ibihe byashize kuri CHARLY NA NINA
Igihombo kuri Music Nyarwanda

maze gusoma Itandukana ryabo nibajije byinshi kuri kazoza kabo ndetse na bakunzi babo ndetse naba music nyarwanda muri rusanjye 🤔🤔
ariko nkibaza ibi bibazo

✓Wowe wagize uruhare kugirango abahanzi nkaba babahanga basenyuke wungutse iki?

✓Ese ubu Muhoza nawe Rulinda mwibuka imvune Twagize kuva 15/07/2014 umunsi dusinyana amasezerano? nyuma Y’imyaka 3 gusa twakoze Album launch yanyu Yanditse amateka

✓byibuze se mwibuka Abafana Banyu batubaye Hafi imyaka yose batabatengushye?

✓Nonese ntimubona ko namwe Business yanyu ihombye?

Inama mbona iruta izindi mwongere mwicare muganire nkuko byahozeho murebe ikibatandukanya mukigendere kure hanyuma nkuko mwanshatse ngo dukorane nubu turahari [Decent Entertainment] imyaka ine twamaranye twakoze byiza ntibikwiye gupfa ubusa ndabizi neza nta Munyarwanda utakwishimira ko mugaruka!!
God Bless you All!!!
Big Thanks to you Big Fizzo twagendanye imihanda myinshi

Mu 2018 nibwo batandukanye na Muyoboke Alex wari umaze kubafasha guteza imbere muzika yabo ku rwego rugaragarira buri wese.

Nibwo batangaje ko bagiye gutangira kwikorana bafatanyije n’inshuti zabo nk’uko babyeretse itangazamakuru muri Kanama 2018.

Kuva muri uwo mwaka batandukana na Muyoboke aba bakobwa batangiye kujya bakorana bya hafi ba bamwe mu nshuti zabo nka Rwema Denis ndetse na Dj Pius nubwo batamaranye kabiri kuko bageze aho bakomeza kwikorana ariko bigenda bigaragara y’uko aba bakobwa batagifite umuvuduko nkuko batangiranye.

Umubano wa Muyoboke na Charly na Nina wari mwiza mu myaka 4 bamaranye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO