Agahinda kuri Cristiano Ronaldo nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu

Cristiano Ronaldo ari mu bihe by’agahinda nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu aho iyi nkuru yasakaye mu masaha y’umugoroba w’uyu wa mbere tariki 18 Mata 2022.

Cristiano Ronaldo n’umugore we Georgina biteguraga kubyara impanga y’umukobwa n’umuhungu gusa ku bw’amahirwe make umuhungu yapfuye mu gihe cyo kuvuka basigarana umukobwa gusa.

Mu butumwa bwuzuyemo akababaro Cristiano na Georgina bagaragaje akababaro batewe n’umwana wabo w’umuhungu gusa nanone bishimira umukobwa wabashije kubaho ndetse bavuga ko azabahoza amarira y’umwana wabaciye mu myanya y’intoki.

Yashimiye abaganga ku bwitange n’imbaraga nyinshi bakoresheje kugirango babashe kwita ku bana babo n’ubwo byarangiye umwe avuye ku isi y’abazima.

Ibaruwa yanditswe na Cristiano hanwe n’umugore we yemeza urupfu rw’umuhungu wabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO