Ibyishimo n’agahinda mu muryango w’umuhanzi Kizz Daniel

Umuhanzi Oluwatobiloba Daniel Anidugbe uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Kizz Daniel mu minsi ishize nibwo mu muryango w’uyu muhanzi bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka impanga eshatu z’abahungu ariko byaje kuzamo n’agahinda nyuma yo kubura umwe muri izo yitabye Imana .

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ejo yashyizeho amafoto ateruye abo bana maze arenzaho amagambo y’ishimwe.

Ati “ Imana yampaye umugisha mu gihe gito gishize nabyaye abahungu batatu JAMAL, JALIL na JELANI gusa nyuma y’iminsi ine Jamal naramubuze gusa nubwo bimeze gutyo namusezeranyije ko nzaba umubyeyi mwiza kuri barumuna be."

Yasoje agira ati “ ndashimira cyane ba nyiri nzu mperutse kugura hano mu mujyi ikaba ari impano yanjye ya mbere ku bahungu banjye Jelani na Jalil."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO