Agahinda si uguhora urira gusa Umunyamakuru wa 32 yaguye mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine

Umunyamakuru w’Umufaransa yiciwe muri Ukraine ubwo imodoka yari arimo yateweho igisasu n’igisirikare cy’u Burusiya mu Mujyi wa Sievierodonetsk akaba ari umujyiuri mu Burasirazuba bwa Ukraine.
BFMTV yatangaje ko yashegeshwe n’urupfu rw’umunyamakuru wayo witwa Frédéric Leclerc-Imhoff aho yari amaze imyaka itandatu akorera icyo gitangazamakuru ndetse yari afite imyaka 32 y’amavuko.
Iki gitangazamakuru guhamya ko ari inshuro ya kabiri nyakwigendera Frederic yari agiye mu butumwa bwo gutara inkuru mu bice by’intambara n’amakimbirane. Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko uwo munyamakuru yari afite n’inshingano zo gufata amashusho, ndetse ngo yiciwe ku muhanda wa Lysychansk.
Inshuti ye bari kumwe yitwa Maxime Brandstaetter, we yakomeretse byoroheje mu gihe umuntu wari ubayoboye muri uru rugendo, Oksana Leuta, ntacyo yabaye.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko uwo munyamakuru yari muri Ukraine kugira ngo yerekane ukuri kw’intambara iri kuhabera.
Yavuze ko yihanganishije umuryango we, inshuti n’abo bakoranaga.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko mu gihe kitageze ku kwezi, yari yahaye ikiganiro igitangazamakuru uwo munyamakuru yakoreraga. Yavuze ko bwari ubwa mbere aganiriye n’igitangazamakuru cyo mu Bufaransa.
Ati “Abaye umuntu ukora mu itangazamakuru wa 32 wishwe kuva ku wa 24 Werurwe.”
BFMTV yavuze ko urupfu rw’umunyamakuru warwo rusobanura akaga abanyamakuru bahura nako iyo bari gutara inkuru mu bice birimo amakimbirane n’intambara.