Agahugu Umuco akandi uwundi umuraperikazi Da Brat yatangaje ko atwitiye umugore mugenzi we

Umuraperikazi Da Brat yatangaje benshi ubwo yahamirizaga ikinyamakuru The People ko atwitiye umugore mugenzi we usanzwe ari umushoramari ndetse uyu mwunganizi we yitwa Jesseca “Judy” Harris-Dupart.

Iyi nkuru ntabwo yigeze ijya hanze cyane gusa uyu muraperikazi w’imyaka 48 y’amavuko yatangaje ko atari urugendo rworoshye aho avuga ko kuri ubu amaze ibyumweru bigera kuri 18 atwite ndetse avuga ko ari kenshi akunda kuribwa n’inda ndetse bikarangira arize.

Aba bagore bombi bashyingiranwe mu mwaka wa 2022 muri Gashyantare ndetse bakunze kugaragaza ko bakundana cyane.

Da Brat ubwo yaganiraga n’itangazamakuru avuga ku mubano we n’umugore mugenzi we yagize ati:Byatangiye tubona ari nk’imikino gusa birangira dukundanye ndetse twahise tugira icyifuzo cyo kubyara umwana ndetse turifuza cyane umukobwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO