Agahugu katagira Umuco karacika umuhanzi Maguru agaragaje uruhare rw’umuziki we mu kubaka umuco Nyarwanda

Umuhanzi Maguru ni umuhanzi uririmba cyane indirimbo Gakondo aho ibihangano bye bigaruka cyane ku Muco Nyarwanda hagamijwe kuwimakaza, dore ko uyu muhanzi mu kigaqniro Access 250 yagaragaje ko Umuco Nyarwanda urimo gukendera.

Ubusanzwe Maguru ni umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya Raggae ndetse akaba aririmba cyane indirimbo Gakondo zigaruka ku muco Gakondo w’Abanyarwanda.

Ubwo yaganiraga na Genesisbizz uyu muhanzi yabajijwe ku nkomoko y’izina rye Maguru maze asubiza agira ati’’ izina Maguru ni izina nkomora ku ndirimbo yanjye nise maguru ndetsde iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo nakoze ikomeza gukundwa na benshi kugeza magingo aya,abenshi bakomeje kuyinyitirira .

Uyu muhanzi akunda kwiyita Umurasita ndetse ubwo yabazwaga igisobanuro cy’ijambo Umurasita yasubije amagambo akomeye aho yakomeje gutangaza ko abenshi badasobanukirwa neza igisobanuro cy’ijambo Umurasita.

Maguru mu magambo ye yagize ati’’Umurasita ni umuntu w’imfura kandi ugira indagagaciro zikomeye aha navuga ko Umurasita wese arangwa n’urukundo kwicisha bugufi, gufasha ndetse no gutanga isura nziza ku bantu batandukanye, kuko Umurasita wese mufata nk’umukiranutsi kandi umurasita wese arangwa no gukira cyane cyane ku mutima.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Umurasita atari ukugira imisatsi myinshi ahubwo Umurasita arangwa n’ibikorwa bijyasnye no gufasha.

Ubuswanzwe umuhanzi Maguru ni umugabo wubatse aho afite umugore n’abana ndetse avuga ko adakora gusa umuziki ahubwo akora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi ndetse n’ubworozi, uyu mugabo yavukiye mu Mujyi wa Kigali ndetse avuga ko amazina yahawe n’ababyeyi ari Nahimana Ibrahim.

Uyu muhanzi yagaragaje ko umuziki akora awukomora ku babyeyi be dore ko yatangarije genesisbizz ko ababyeyi be bombi bakoraga umuziki mu myaka yo hambere ndetse avuga ko aribo yakomeje kugenda afatiraho ukitegererezo.

Uyu muhanzi yatangaje ko hari ikibazo gikomeye ku muziki w’u Rwanda dore ko abahanzi benshi bahugiye cyane mu gukora umuziki w’ahandi bakibagirwa gukora muziki ushingiye cyane k’umuco Nyarwanda.

Uyu muhanzi yatangaje ko ateganya gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Ngunda aho iyi ndirimbo izafasha cyane abakiri bato kumenya bikomeye inkuru ya Ngunda no kurushaho kubaka abakiri bato, bityo bakarushaho kumenya byimbitse Umuco Nyarwanda.

Uyu muhanzi avuga ko Abanyarwanda batarabasha kumenya neza uko babyaza umusaruro impano zabo biciye mu gushyira hamwe dore ko avuga ko umuziki Nyarwanda ukwiye kuba utunze abantu benshi gusa ngo ikibazo cyo kubibyaza umusaruro kiracyari ingorabahizi kuko batarabasha gukora umuziki ushingiye ku Muco Gakondo.

Ubwo yabazwaga ku muhanzi afatiraho ikitegererezo uyu muhanzi yatangaje ko umuhanzi afatiraho ikitegererezo ari Bob Marley aho ashingira cyane ku butumwa uyu muhanzi yakundaga ku nyuza mu ndirimbo ze zitandukanye ndetse kuba yarakunze cyane Bob Marley nibyo byatumye ahitamo kuririmba mu njyana ya Raggae.

Reba indirimbo Maguru

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO