Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzi Dorcas wo mu itsinda ryamenyekanye nka Vestine na Dorcas riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatsinzwe ikizamini cya Leta bimubuza amahirwe yo gukomeza kwiga mu bigo bicumbikira abanyeshuri.
Nyuma yuko ikigo cy’igihugu gishinzwe igenzura ry’amashuri no gutegura ibizamini bya leta NESA, gitangaje amanota y’abanyeshuri basoje icyiciro cy’amashuri abanza n’icyiciro rusange benshi batunguwe no kubona amanota y’umuhanzi Dorcas dore ko yagize amanota 10 kuri 54.
Abakurikirana umuziki Nyarwanda bacitse ururondogoro ku mbugankoranyambaga aho bamwe bari kuvuga ko umugani ugana akariho bati: " Imirimo ibiri yananiye ipyisi, ntiwabona ukuntu azi kuririmba ngo abashe no kwiga".
Ku rundi ruhande hari abemeza ko iki kitakabaye igihe cyo gushinyagurira uyu mwana ngo ahabwe inkwenene kuko amanota yagize ntagitangaza kirimo ahubwo akwiye kwihanganirwa dore ko amanota ye amwemerera gukomeza icyiciro kisumbuye mu mwaka wa Kane mu ishami rya( Mathematics, Physics and Computer sciences).
Dorcas nyuma yo gutsindwa ibizamini benshi batangiye kuvuga ko imirimo ibiri yananiye impyisi.