Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru Cristiano Ronaldo ubwo Manchester United yateraga umusumari mu mutumba nawe yarungurutse mu izamu

Kera kabaye Cristiano Ronaldo w’imyaka 38,yongeye kurunguruka mu izamu ubwo ikipe ye ya Manchester united yatsindaga ibitego 2-0 FC Sheriff, mu mikino ya Europa League maze uyu mugabo yikuraho inyatsi yari imumazeho iminsi.
Mu mukino wa kabiri mu irushanwa rya Europa league wakomezaga ku ruhande rwa Manchester United mu ijoro ryakeye aho ikipe ya Manchester United yakinaga n’ikipe ya FC Sheriff
Iyi kipe ya FC Sherif yo muri Moldova ntabwo yabashije kwihagararaho kuko umukinnyi Jadon Sancho yatsinze igitego afungura amazamu maze ikindi gitego gitsindwa na Ronaldo akuraho amateka mabi yari amaranye iminsi adatsinda igitego ndetse iki cyabaye igitego cya mbere kuri uyu mukinnyi9 muri uyu mwaka w’imikino.
Ikipe ya Manchester United yaherukaga kubababaza abakunzi bayo dore ko yari yatsinzwe umukino wa mbere ndetse agatsindirwa mu rugo n’ikipe ya Real Sociedad yo muri Espagne.
Sancho yafunguye amazamu ku munota wa 16 w’umukino ndetse ibgi byabaye mu gihe ikipe ya Manchester United yari yatangiye isatira bikomeye.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ari nako agenda ahusha uburyo bw’ibitego ariko umukino urangira Manchester United itsinze FC Sheriff ibitego 2-0 kuko Cristiano Ronaldo niwe watsinze igitego cya mbere.