Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru umusaza w’imyaka 83 yabashije kubyarana n’umugore we ku nshuro ya mbere

Iyi nkuru iramutse itangazwa cyane mu gihugu cya Uganda aho muri iki gihugu umusaza w’imyaka 83 yabashije kugira umuryango nyuma y’igihe kinini yari amaze yarabuze urubyaro.

Umusaza witwa Yosia Mwesigye ,kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugerageza gushaka umwana kuva akibana n’umugore we wa mbere , gusa bikanga bikananirana ndetse uwo mugore yaje kwitaba Imana ashaka undi none bamaze kwibaruka.

Bivugwa ko uyu musaza yamaze imyaka isaga 57 ategereje umwana bikanga bikananirana, gusa umugore we yitabye Imana afite imyaka 79 bituma uyu mukambwe ashaka undi mugore none bamaze kwibaruka imfura yabo.

Nyuma y’imyaka 2 uyu musaza ashyingiranwe n’umugore we wa kabiri umugore we wa kabiri witwa Sharon mu gitondo cyo ku munsi w’ejo nibwo yibarutse umwana wabo w’imfura ndetse aba bombi babyaranye umwana w’umuhungu.

Umugore w’uyu musaza Sharon yatangaje ko umugabo we ari umuntu mwiza wita k’umuryango we ndetse ngo azakomeza kumuba hafi uko bikwiriye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO