Ahari abantu ntihabura urunturuntu Niyo Bosco ashobora gutanduka na Irène Mulindahabi nyuma yo kutumvikana

Umuhanzi Niyo Bosco yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo akomeye avuga ko arambiwe gukomeza gukora ibyo yararimo nyuma yo kureka gukora umuziki wa gospel.

Uyu muhanzi yatangiye aririmba umuziki wo guhimbaza Imana mu ndirimbo yakunzwe n’abatari bake yiswe Ubigenza ute? gusa ntiyaje kubitindamo kuko nyuma yatangiye gusohora indirimbo zisanzwe zicurangwa mu tubyiniro n’utubari.

Uyu muhanzi Niyo Bosco ukunze kugaragara ku rubyiniro yicaye bishobora kuba bituruka kukuba afite ubumuga bwo kutabona yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze harimo Instagram avuga ko yicuza mu mutima we ibyo yakoze ndetse akaba yumva ko yanabirambiwe.

Yagize ati:" Sinishimiye uwo nabaye we,Sibigisa nka mbere ariko nkumbuye uko nahoze mbere y’ibi byose.

ndumva mfite akababaro kenshi mu mutima wange, mpora nibaza ukuntu ndi gutunga nkanagaburira abandi bantu ariko nge ndifuza ko ibyo abantu bafata nk’ibigwi byange nagezeho babyibagirwa byose ahubwo nkaharanira ishema ryange no kuba nge wa nyawe utarambirije ku wundi muntu uwo ari we wese."

Hari hashize imyaka igera kuri ine uyu muhanzi Niyo Bosco agaragaye azanywe mu muziki Nyarwanda n’ umunyamakuru Irène Mulindahabi bakoranaga kugeza magingo aya.





Niyo Bosco yanditse amagambo asa naca amarenga ko ashobora gutandukana na Irene Mulindahabi

Indirimbo ese ubigenza ute ya Niyo Bosco nimwe mu ndirimbozakunzwe na benshi

Reba indi ndirimbo ye yise urugi

Indirimbo ishyano ya Niyo Bosco nayo iri muzakunzwe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO