Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ishimwe Christian yamaze gutera umugongo ikipe ya AS Kigali yerekeza mu ikipe ya APR FC washakwaga bikomeye n’amakipe arimo Rayon Sports na Police FC.
Uyu mukinnyi Ishimwe Christian avuye mu ikipe ya AS Kigali nyuma y’amasaha macye itwaye igikombe cy’amahoro yisasiye ikipe ya APR FC.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi barimo kwerekana urwego rw’imikinire myiza ndetse yari amaze imyaka 4 akinira ikipe ya AS Kigali.
Ikipe ya APR FC yakomeje kugaragaza ubushake bukomeye bwo gusinyisha uyu mukinnyi dore ko hari amakuru yavuzwe ko iyi kipe yamwifuje bikomeye mu mwaka wa 2020 ariko aza guhitamo kuguma mu ikipe ya AS Kigali.
Magingo aya uyu mukinnyi aguzwe na APR FC aho asanze umukinnyi Claude Niyomugabo aho bagomba byanze bikunze guhanganira umwanya ubanzamo.