Aho umutindi yanitse ntiriva nyuma y’ibihe bitoroshye ikipe ya Liverpool irimo Louiz Diaz ufatwa nk’inkingi ya mwamba agomba gusiba imikino 10 kubera imvune

Umukinnyi mpuzamahanga wa Colombia ariwe Luiz Diaz nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune mu mukino ikipe yabo yatsindwagamo na Arsenal byamaze gutangazwa ko agiye kumara hanze igihe kuko azagaruka mu mpera z’Ukuboza 2022.

Uyu mukinnyi yavunikiye mu kibuga ubwo Liverpool akinira yahuraga na Arsenal mu mukino wabaye kuri iki cyumweru ukaza kurangira ikipe ya Arsenal itsinze Liverpool ibitego 3-2.

Nyuma yo gusuzumwa byagaragaye ko uyu mukinnyi agiye kumara igihe hanze y’ikibuga icyakora ngo ntabwo imvune ye isaba kubagwa nk’uko byatangajwe n’umutoza we Jurgen Klopp.

Uyu mukinnyi azagaruka nyuma y’imikino y’igikombe cy’Isi ndetse magingo aya agiye gusiba imikino igera ku 10 ikipe ye igiye gukina mu rugamba rwo guhanganira shampiyona y’Ubwongereza aho amakipe nka Arsenal na Manchester City zikomeje kwigaragaza cyane muri iyi shampiyona.

Kugeza ubu uyu mukinnyi biteganyijwe ko azasiba imikino ikomeye cyane harimo uwo bazahura na Manchester City muri shampiyona tutirengagije n’imikino bazakinamo na Ajax,Rangers, Napoli mu irushanwa rya Champions League.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO