Aimable Nsabimana yateye ivi asaba umukunzi we ko yamubera umugore

Myugariro wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi bwana Aimable Nsabimana yafashe umwanzuro maze aterera ivi umukunzi we mushya Grace amusaba ko yamubera umugore maze undi nawe ntiyirwa azuyaza.

Bwana Nsabimana Aimable yafashe umwanzuro wo gutera ivi nyuma y’aho mu mwaka wa 2021 nabwo yari yatereye ivi uwahoze ari umukunzi we Issa Leila ariko icyo gihe ntabwo baje gukomezanya mu rukundo.

Kugeza ubu bwana Aimable Nsabimana ni umwe muri ba myugariro bahagaze neza ndetse kuri ubu ayoboye ubwugarizi bw’ikipe ya Kiyovu Sports.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO