Aimable Twahirwa yagizwe umuyobozi muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco

Aimable Twahirwa wigeze kujya aba umukemurampaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) yagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yashyize mu myanya abayobozi bashya mu nzego zitandukanye harimo na Aimable Twahirwa wagizwe Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Aimable Twahirwa wagiriwe icyizere agahabawa ayo mahirwe asanzwe ari umuhanzi kuko biri no mu bintu yigiye. Ikindi ni uko ari umuntu usanzwe akorana n’abahanzi cyane byumwihariko kuba yari mu ikipe y’abakemurampaka mu irushanwa rya Primus guma guma super star.

Akunze kandi gukorana n’abahanzi Nyarwanda benshi haba mu kubafasha mu bitaramo n’ibindi, ubwo aheruka yarari gukorana bya hafi na “Israel Monyi” ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Aimable Twahirwa yize mu ishuri rizwi cyane mu bijyanye n’ubuhanzi “Ecole Internationale de théâtre Jacques Lecoq” ry’i Paris mu Bufaransa.

Anafite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho.


Twahirwa arikumwe n’abandi bakoranaga muri Guma Guma


Uyu mugabo akorana cyane n’umuhanzi Israel Mbonyi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO