Aka ni akumiro nyuma yo gukubita injangwe umukinnyi Kourt Zouma ari mu mazi abira

Kourt Zouma ukinira ikipe ya West ham United mu gihugu cy’Ubwongereza yamaze gukatirwa ibihano bikomeye n’urukiko nyuma y’aho bigaragariye ko yahohoteye injangwe kandi nayo ifatwa nk’ikiremwa.

Uyu mugabo yahawe ibihano bikarishye birimo kudatunga injangwe mu gihe kingana n’imyaka 4 agomba kandi gukora igihano nsimburagifungo hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 9 by’amayero.

Mu minsi ishize kuwa 8 Gashyantare 2022, Kourt Zouma n’umuvandimwe we bagaragaye cyane mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga aho byagaragaye ko bakubitaga injangwe ku buryo bukomeye.

Iki gikorwa kibi cyo gukubita injangwe cyatumye abantu benshi barakarira uyu mukinnyi wa West Ham United bituma aregwa mu nkiko bityo aza guhabwa ibihano byavuzwe haruguru.

Madamu Hazel Stevens uyobora bushinjacyaha, yavuze ko Kurt Zouma yumvikanye mu mashusho avuga ko agomba kwica iyo njangwe.

Kugeza magingo aya nta mpamvu yari yamenyekana igaragaza impamvu uyu mugabo yashakaga kwivugana iyo njangwe ye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO