Akababaro ka Kim Kardashian wavuze ko ikiganiro cyabo kigeze ku musozo

Ikiganiro cyo kuri televiziyo cyari kimaze igihe kinini cy’umuryango wa Kardashian kigeze ku mpera, nkuko byatangajwe na Kim Kardashian West.

Mu itangazo yashyize kuri Twitter ejo ku wa kabiri, yagize ati: "Imitima yacu iraremerewe kubera ko twafashe icyemezo kigoye nk’umuryango cyo gusezera ku kiganiro Keeping Up With The Kardashians".

Iki kiganiro cyari kimaze imyaka 14 kiba. Cyatumye Kim, abo bavukana, ababyeyi babo, abo bashakanye n’abana babo baba ibyamamare cyane ku isi.

Ashimira "abantu babarirwa mu bihumbi n’abanyemari" bakigizemo uruhare, Kim yongeyeho ati: "Ndashimira cyane buri muntu wese wandebye akananshyigikira n’umuryango wanjye muri iyi myaka 14 y’agatangaza ishize".

Yakomeje agira ati: "Iki kiganiro cyatugize abo turi bo kandi nzahora buri gihe nzirikana buri muntu wese wagize uruhare mu guteza imbere akazi kacu no guhindura ubuzima bwacu mu buryo buhoraho".

Benshi mu bagize uyu muryango ntabwo bari bazwi ubwo iki kiganiro cyatangiraga mu mwaka wa 2007.

Nubwo cyagiye kinengwa bikomeye ndetse bamwe bakagishinja gutuma abantu baba ibyamamare gusa ariko nta gikorwa gikomeye bagezeho mbere, iki kiganiro cyabaye mu birebwa cyane, gitsindira ibihembo ndetse kiba kimwe mu byakunzwe cyane kuri ’E! channel’.

Kuva ubwo, Kim w’imyaka 39 yabaye umwe mu bagore b’ibyamamare ku isi, agira n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga babarirwa muri za miliyoni amagana ndetse akora ubushabitsi mu bijyanye n’ubwiza.

Ubutumwa bwa Kardashian kuri Twitter

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO