Akabaye icwende nti koga Harry Maguire akomeje kuba umuti w’amenyo nyuma yo gukora amabara mu mukino wo mu ijoro ryakeye

Uwahoze ari myugariro wa Leicister City kuri ubu ukinira ikipe ya Manchester United ariwe Harry Maguire yaraye abaye akabatsirota mu mukino wahuzaga Ubwongereza n’Ubudage ubwo yatangaga ibitego 2 mu mukino bigatuma ikipe ye ibura amanota 3 yari ifite mu biganza.

Harry Maguire wari wabanje mu kibuga yakoze amakosa harimo na penaliti ku buryo abakunzi b’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza bakomeje kumwikoma aho bavuga ko we n’umuzamu Nick Pope batanze ibitego 2.

Ku makosa abiri akomeye Maguire yakoze yabaye impano ikomeye cyane ku ikipe y’igihugu y’Ubudage bityo nabo ayo mahirwe bayabyaza umusaruro.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza bose bakomeje kwibaza uburyo Harry Maguire azakomeza gushyigikirwa mu makosa n’umutoza we Southgate ndetse abenshi bakomeje kwibaza niba uyu mukinnyi azajyana n’ikipe y’igihugu mu gikombe cy’Isi kigomba kubera muri Qatar.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza biteganyijwe ko umukino wayo wa Mbere izawukina n’ikipe ya Iran kuwa 21 Ugushyingo 2022.

Abasesenguzi bavuga ko Harry Maguire ikizere cye mu kibnua ng ari gike cyane ndetse bavuga ko asa n’uwataye ibyiringiro ku buryo aba adakwiye kugirirwa ikizere ngo abanze mu kibuga.

Uyu mugoroba kandi wabaye ijoro ribi ku m utoza Nick Pope wakoze amakosa akomeye kandi yahawe amahirwe akomeye yo kubanza mu kibuga mu gihe Jordan Pickford yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Ni mugihe kandi abantu benshi bakomeje kwibaza ku mpamvu umutoza Southgate ashinjwa kudakinisha umuzamu Aaron Ramsdale Christopher ufatira Arsenal dore ko yakomeje kwitwara neza kandi ikipe ye ikaba iyoboye urutonde rwa Shampiyona.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO