Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Mu gihe ikipe ya Arsenal yatekerezaga ko igomba kwegukana umukinnyi Raphinha ukinira ikipe ya Leeds United kuri ubu inkuru y’inshamugongo itashye mu matwi y’abakunzi ba Arsenal ivuga ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe ya Chelsea.
Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru gikomeye cyitwa The Athletic aho kivuga ko Chelsea yemeye amafaranga asaga miliyoni 55 z’amapawundi ikipe ya Leeds yifuzaga kuri Raphinha.
Byavugwaga ko umukinnyi Raphinha yari yiteguye kwerekeza muri Arsenal ndetse byavugwaga ko yamaze kumvikana nayo ku byerekeye umushahara n’ibindi azahabwa gusa magingo aya ibintu byahinduye umuvuno.
Ibi bibaye ikibazo ku mutoza wa Arsenal ariwe bwana Mikel Arteta, wari wizeye kurangiza isoko rye ryo mu mpeshyi asinyisha Raphinha, Gabriel Jesus na Lisandro Martinez.
Amakuru aravuga ko ikipe Arsenal igiye kugerageza gushaka undi mukinnyi usatira aca ku ruhande aho ishobora kureba kuganira na Everton k’umukinnyi wayo Richarlison.