Akaburiye mu isiza gashobora kubonekera mu isakara! rutahizamu w’umunyamahanga yatangiye imyitozo mu Mavubi

Bwana Gerard Bi Goua Gohou ni rutahizamu wa mbere ukomoka hanze y’u Rwanda ugiye gufasha Amavubi mu mikino itandukanye ndetse kuri ubu yatangiye imyitozo ye ya Mbere aho irimo kubera mu gihugu cya Maroc.
Uyu rutahizamu ubusanzwe akomoka mu gihugu cya Cote D’Ivoire ndetse afite imyaka 33 y’amavuko, amakuru y’uyu mukinnyi yamanyekanye ku munsi w’ejo ko yamaze guhamagarwa mu Mavubi nk’umunyamahanga ubimburiye abandi.
Bwana Carlos Alos Ferrer utoza ikipe y’Igihugu Amavubi yagize byinshi atangaza kuri uyu rutahizamu mushya Amavubi yungutse.
Mu magambo ye yagize ati"Gerard ari kwitozanya natwe,ni umukinnyi nzi kuva kera.Reka turebe ikizaba ariko nishimiye ko ari hano ngo adufashe."
Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko akina muri Kazakhstan mu ikipe yitwa Aktobe. Arasanga bagenzi be muri Morocco nk’uko iyi kipe ye yabitangaje.
Uyu yakinnye mu yandi makipe nka Krasnodar yo mu Burusiya,Kasimpasa,Denizlispor n’izindi ,Yakiniye Cote d’Ivoire muri U23 imikino 5 atsinda ibitego 3.