Amashusho y’indirimbo ya Just Family na The Ben yarazimiye

  • by
  • 10/02/2020 saa 10:01

Itsinda rya Just Family ntabwo rizibagirwa igihombo bagize ubwo bakoranaga indirimbo na The Ben bikarangira idasohotse bitewe na Producer wari uri gutunganya amashusho yayo.

Croidja, Bahati na Jimmy ni abahanzi bishyize hamwe bakora itsinda ry’umuziki rizwi nka Just Family, ni rimwe mu yasigaye muri muzika Nyarwanda amaze igihe dore ko menshi muyo bavukiye rimwe yagiye asenyuka.

Aba bahanzi batangiye ari bane nyuma baratandukana nubwo bongeye gushyira hamwe. Bazwi mu ndirimbo nka “Bakubwire, Bindimo, Turiho, Nyorohereza” n’izindi.

Aba bahanzi bavuga ko batazibagirwa igihombo bagize ubwo bakoranaga indirimbo na The Ben igafatwa n’amashusho ariko bikarangira idasohotse bitewe na Producer ukora amashusho.

Iyo ndirimbo ngo yakozwe muri za 2010 mbere gato yuko The Ben yerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Bahati waganiriye na Genesisbizz yavuze ko iyo ndirimbo yitwaga ‘Fire’ ngo amashusho yayo yafashwe n’uwitwa Cedru uba USA ariko ngo kuko yari afite umwanya muto bituma ibyo yafashe babishyira undi.

Ati “Uwaduhemukiye ni Gilbert The Benjamin kuko yabuze ayo mashusho kandi The Ben ntiyari mu Rwanda wenda ku buryo twari kuyisubiramo.”

Avuga ko na The Ben bakoranye iyo ndirimbo atigeze amenya uko byagenze.

Just Family bahugiye mu biki?

Just Family yagarutsemo Croidja wabaga muri Afurika y’Epfo baheruka gushyira hanze indirimbo umwaka ushize mu kwezi kwa Ugushyingo.

Bahati umwe mu bagize iri tsinda yaganiriye na Genesisbizz avuga kubyo bahugiyemo n’impamvu abantu badaheruka ku bumva.

Zimwe mu mpamvu zituma badasohora indirimbo ngo ni uko mugenzi wabo Croidja atari mu Rwanda.

Ati “Just family irahari cyane rwose gusa impamvu nta bintu bishya duheruka ni uko Croidja yagiye I Burundi gusura umuryango we ariko nagaruka tuzahita dusohora indirimbo kuko zihri nyinshi muri Studio.”

Mu mishinga y’indirimbo bafite ngo harimo niyo bakoranye na Oda Passy uheruka kumurika Studio ye nshya yitwa Ladies Empire.

Bahati avuga ko Croidja ariwe mu yobozi w’itsinda mu miririmbira ati “Croidja ni umuhanzi w’umuhanga nemera ko aturusha kuririmba kuko ubuhanga bwe bugaragarira buri wese.”

Mugenzi we nubwo ari I Burundi, Bahati na we ubu ahugiye cyane muri Sinema asigaye aha umwanya kurusha umuziki.

Kuba asigaye aha umwanya munini ibijyanye na Sinema avuga ko ari uko hari amafaranga cyane ariko ngo sibyatuma ahagarika umuziki.

Ati “Sinareka umuziki gusa byose ni ibintu nkunda kubivanga rero ntakibazo nubwo Sinema isigaye intwara umwanya kurusha umuziki. Ni ugusenga cyane kugirango byose bizampire ahubwo.”

Just Family ngo buri umwe ahugiye mu bye gusa ntibaretse umuziki

The Ben ntabwo yigeze amenye uko byagenze ku ndirimbo yakoranye na Just Family

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO