Minnaert ntabwo yemeye imyanzuro yafatiwe Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwandikiye akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kari kabafatiye ibihano byo kutandikisha abakinnyi, kabasaba ko byibuze babaha ikindi gihe cy’ingana n’imyaka ibiri cyo kwishyura uwahoze ari umutoza wabo Ivan Minaert. Mugihe we atanyuzwe n’ibihano byari byahawe Rayon agasaba ko bagomba kumwishyura bitarenze iminsi irindwi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 7 Nzeri, Akanama gashinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kahaye ikipe ya Rayon Sports ibihano byo kutandikisha abakinnyi bashya mu Ferwafa, bitewe no kutishyura Ivan Minaert wahoze ari umutoza wayo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sport burashinjwa na Ivan Minaert ndetse n’aka kanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa kutishyura uyu wahoze ari umutoza wayo akaza kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Minaert ashinja Rayon Sports ko imurimo ibihumbi $14,320 ahwanye na Miliyoni zirenga gato 14 frw.

Mu myanzuro yafatiwe ikipe ya Rayon Sports, harimo ko itemerewe kwandikisha umukinnyi mushya mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA mu gihe cyose itarishyura Ivan Minaert.

Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatangaje ko bufite ubushake bwo kwishyura Minaert, ndetse ko bwabaye bumuhaye ibihumbi 2000 by’amadorali y’Amerika, gusa bukomwa mu nkokora na Covid-19 bituma itabishyura.

Icyo Ivan Minnaert avuga nyuma y’ibi byose.

Ivan Jacky Minaert aganira na William Kadu wa Flash, yavuze ko atishimiye igisubizo yabonye mu bitangazamakuru, avuga ko habaye ukorohereza Rayon Sport imubereyemo umwenda.

Ivan Jacky Minaert yagize ati: “Iki ni igihano kidakwiye. Ibihano byakagombye kuba birimo ko batagomba kwandikisha abakinnyi muri Ferwafa kubera ko hari ibyo batujuje mu minsi 60, ubu rero ntabwo ibyo babyujuje.”

“Igisubizo kiza, komite ishinzwe imyitwarire yari gutanga, nuko bari kuvuga bati niba mutishyuye mu minsi irindwi iri imbere tuzabakuraho amanota atandatu kandi ntimwemererwe guhabwa licence…naho ubundi iki ntabwo ari igihano.”

Ivan Minaert avuga ko ibisigaye yabihariye umunyamategeko we, avuga ko umwanzuro azafata azawukirikiza. Yagize ati: “Mfite umunyamategeko wanjye kandi ibyaribyo byose afite nawe uko ari bubikoreho kuko arabisobanukiwe azi icyo agomba gukora kandi nzakurikiza iceyemzo ke.”


Ibaruwa ya Rayon Sport

Ivan wahoze atoza Rayon igomba kumwishyura miliyoni 14 frw


Minnaert ntabwo yemeranya na Ferwafa ku bihano yahaye Rayon

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO