Akangononwa ku mafaranga ashushanyije asigaye ahabwa Abahanzi

Muri iyi minsi ibyamamare Nyarwanda mu ngeri zitandukanye biri guhabwa amasezerano akubiyemo akayabo k’amafaranga n’ibigo byigenga. Ni ibintu bitari bimenyerewe, gusa n’ubwo bayahabwa hari abumvako batayahabwa yose uko atangazwa ahubwo bakabyita uburyo bwo kugirango bavugwe cyangwa se bagire igitinyiro muri bagenzi babo.

Mbere y’umwaka wa 2014 uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwari rwiganjemo ibinyoma bitandukanye ariko ugasanga ababeshya bose intego ari iyo kuvugwa kugirango barusheho kumenyekana.

Aha niba warakurikiranaga amakuru y’imyidagaduro ntabwo wakwibagirwa inkuru y’umukobwa witwa Tete Roca wabeshye ko akundana n’umuhanzi Sean Paul.

Abandi bo baje bavuga ko bavukana, abandi bakajya biyitirira imodoka z’abandi cyangwa bakabeshya ko bari gutegura igitaramo gikomeye ariko amaso akazahera mu kirere.

Uretse ibyo kandi hari abahanzi benshi bahimbaga ubushyamirane (Beef) kugirango nabwo bavugwe barusheho kumenyekana.

Uko imyaka igenda y’icuma abantu bakabavumbura bagenda bahindura umuvuno gusa nabwo ugasanga icyo bagamije ari ukurushaho kwimurika cyane babeshya kugirango barusheho kumenywa.

Ibinyoma bigeze ku mafaranga

Mu bitaramo biheruka mbere ya Covid-19 hari hagezweho ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Uko byitabirwaga n’abahanzi benshi bose ntabwo bahabwaga amafaranga angana bitewe n’urwego bariho.

Amakuru yizewe agera kuri Genesis TV ni uko hari n’abahabwaga itike gusa kugirango bahabwe umwanya biyereke abakunzi babo.

Kibatega Jasmine wegukanye Next Pop Star yari yemerewe miliyoni 50 ariko biza gutungurana ahawe 10

Uyu munsi isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, usanga abahanzi n’abo bari mu bagizweho ingaruka cyane kubera ko hari abari batunzwe n’ibitaramo kandi bikaba byarahagaze.

Icyo kwishimira gihari cyane muri ibi bihe ni uko ibigo bitandukanye by’abikorera bisigaye byiyambaza abahanzi mu rwego rwo kugirango bamamaze ibikorwa byabo.

N’ubwo ibyo bikorwa ariko nanone hari ababeshya bagatangaza amafaranga atariyo kugirango bavugwe cyane cyangwa bibongerere agaciro imbere y’abafana.

Uretse mu mupira w’amaguru mbere byabaga ari ibanga rikomeye kumva ngo umuhanzi yasinyanye amasezerano n’ikigo runaka hagatangazwa amafaranga.

Ubu n’uwahawe ibihumbi 100 asigaye yaramenye ubwenge bwo guhimba ikinyoma cyo kuyakuba inshuro zirenga 100.

Nk’ibisanzwe aba bahanzi mbere yo gusinya ayo masezerano batumira Itangazamakuru.

Umunsi umwe ubwo hari umuhanzi waruri gusinyira amafaranga yo kwamamaza uruganda rumwe negereye umukozi w’urwo ruganda mubaza ku by’ayo mafaranga kuko numvaga ko uwo muhanzi nta musaruro azabaha ku buryo bamugaruzamo ayo bamwishyuye.

Yagize ati “Erega ibi aba ari ugutwika!! Amafaranga bemereye imbere y’itangazamakuru ni ibyo kwifotoza kuko Ingengo y’imari dukoresha ku mwaka iri munsi yariya ubona.”

Urujijo kuri bamwe bitewe n’ingano y’ayo mafaranga

Nkuko hejuru twatangiye tubivuga, ibinyoma mu bahanzi si ikintu gishya, bitewe n’ingano y’amafaranga aba bahanzi n’ibindi byamamare bahabwa hari ababitekerezaho kabiri.

Bruce Melodie ubwo yahabwaga Miliyoni 50 zo kwamamaza inzoga

Umwaka ushize mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi nibwo umuhanzi Bruce Melodie yasinye n’ikigo gicuruza inzoga batangaza ko ahawe Miliyoni 50 zo kwamamaza icyo kigo.

Uru ruganda rwahaye Bruce Melodie amafaranga angana na miliyoni 50 nawe akazajya yamamaza iyo nzoga. Mu byo azabakorera harimo indirimbo, kujya ayikundisha abantu binyuze ahanini ku mbuga nkoranyambaga ze…Ibi byabaye inkuru idasanzwe mu matwi y’abafana b’uyu muhanzi.

Bamwe bati “Noneho akiranye abahanzi bose.”

Nyuma ye uwitwa Super Manager nawe yasinye n’ikigo gicuruza inzoga agera kuri Miliyoni 200. Ibi byatumye habaho kwibaza koko niba uyu mugabo yarayahawe cyangwa se ari ibyo kubeshya Abanyarwanda.

Taliki ya 27 Werurwe 2021. Mbabazi Shadia wamamamaye ku mbuga nkoranyambaga yasinye amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka miliyoni 54 kugira ngo yamamaze ibicuruzwa by’ikigo cya ABONAB General Trading Ltd.


Shaddy Boo yemerewe Miliyoni 54 ariko akazajya ahabwa Enye n’igice buri kwezi

Shaddyboo yemeranyije na ABONAB kuzajya yamamaza ibicuruzwa byabo birimo inzoga ya Brok, Exo, Lion n’izindi. Aha ntabwo twakwibagirwa ko na Melodie uru ruganda rutunganya Brok ari narwo rwamuhaye miliyoni 50.

Gusa kuri Shaddy Boo bumvikanye ko ayo mafaranga azajya ahabwa Miliyoni enye n’igice buri kwezi kugera ashizemo.

Nyuma y’ibi taliki ya 4 Gicurasi nabwo “Bruce Melodie” yasinye amasezerano n’inzu y’imyidagaduro ya Kigali Arena bo bamuha Miliyoni 150. Mubyo basezeranye ko azajya abakorera harimo Kuhakorera ibitaramo ndetse no kwamamaza iyi Nyubako mu ruhando Mpuzamahanga.

Ayo mafaranga ni rusange mugihe cy’imyaka itatu, aha ni nkuko ushobora gusanga ntayo yahawe ahubwo byarabazwe mu nyungu z’uko bajya bahamuhera ubuntu bundi we akahakorera igitaramo akiyishyuriza.

Hari undi muhanzi wakorerwa nk’ibi Abantu bakizera ko ari iby’ukuri gusa muri aba twatanze ho urugero n’ubundi bakunzwe kujya bavugwa mu nkuru runaka ariko nyuma bikavumburwa ko baba bashaka kuvugwa cyane.


Bruce Melodie yemerewe Miliyoni 150 ariko ntihatangazwa uburyo azayahabwamo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO