Akarere ka Gasabo kateguye amarushanwa yo gufasha abahanzi bakizamuka

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwateguye irushanwa ryo guteza imbere abahanzi n’abanyabugeni bakizamuka mu rwego rwo kuzamura impano zabo no kubafasha kwiteza imbere muri iki gihe isi yugarijwe na Covid-19.

Ushizwe gutegura iri rushanwa mu Karere ka Gasabo Bwana Musirikare David yatangarije Genesisbizz/TV ko iki gitekerezo atari ubwa mbere bakigize kuko buri mwaka bari basanzwe bagitegura mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere babinyujije mu mpano.

Iri rushanwa rireba urubyiruko rutuye muri ako karere. Abazatsinda bazafashwa gukora koperative zizabafasha kuzamura ubuzima bwabo.

Yagize ati “Si ubwa mbere duteguye aya marushanwa yo gufasha urubyiruko kwiteza imbere babinyujije mu mpano bafite kuri iyi nshuro nk’akarere, twafashe ibyiciro bibiri aribyo abahanzi baririmba n’abanyabugeni aho 17 muri buri cyiciro bazahembwa buri umwe azahabwa ibihumbi 100 bizamufasha kugira icyo yigezaho gusa akaba yashimangiye ko bifuza kuzahita babafasha gushinga koperative izatuma bahita bazamura ibikorwa byabo."

Yakomeje avuga ko nubwo babafasha kwihangira amakoperative badaterera iyo, ahubwo akarere kabinyujije muri Gahunda yayo ya JAF bakomeza gufasha rwa rubyiruko mu kwiteza imbere ndetse no kubashakira aho bazajya bagaragariza izo mpano.

Asoza yavuze ko nyuma y’iki cyiciro bazakurikizaho ikindi cyiciro kirimo abakina filime na bandi benshi bafite izindi mpano.

Abifuza kwitabira iri rushanwa bagomba kuba bari hagati y’imyaka 18 na 30 bakaba bashobora gutangira kwiyandikisha aho bazatanga imyirondoro.

Irushanwa biteganyijwe ko rizaba ku itariki ya 11 Kamena 2021 I saa mbiri za mu gitondo mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO