Akarere ka Huye kiyemeje kwishyura imishahara y’abakinnyi ba Mukura VS

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Vs bwasinye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda rw’imodoka rwa Hyundai , umuyobozi w’akarere ka Huye Ange atangaza ko ari iby’agaciro kandi ko nabo bazahemba abakinnyi imishahara yose.

Uruganda rukora imodoka rwa Hyundai rusanzwe rukora imodoka mu Rwanda, rwasinye amasezerano na Mukura Vs kuzajya babaha miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, aza yiyongera ku muterankunga wari usanzwe witwa Volcano we uzajya utanga Miliyoni 20frw.

Mu kiganira yagiranye n’abanyamakuru Sebutege Ange yavuze ko ari iby’agaciro cyane kubona umuterankunga w’undi uzabunganira kuri miliyoni 120 bazahemba imishahara y’abakozi b’ikipe ya Mukura Vs.

Yagize ati: “Ni igikorwa kiza gusinya amasezerano na Hyundai ndetse na Volcano ihoraho, kandi twizeye ko na Hyundai izagumana natwe. Kuba bahisemo Huye ni igisobanuro kiza kandi gifatika, hafashwe icyemezo cyo gushyigikira iyi kipe, ingengo y’imari iziyongera irenga miliyini 100 twumvikanye kandi n’ubuyobozi bw’ikipe yacu ko tuzajya twishyura imishahara y’abakinnyi.”

Mukura yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hyundai aho izajya ihabwa miliyoni 50 asanga ayandi miliyoni 20 izajyanihabwa na Volcano Express, azayifasha kwitwara neza muri shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2020/2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Mukura n’abahagarariye Hyundai

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO