Mu Rwanda hagiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire

Mu Rwanda hagiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, mu birori bizaba bigamije kurengera ubusugire bw’Ikinyarwanda nk’ingobyi y’umuco n’ubumwe by’Abanyarwanda, kugihesha agaciro nk’ururimi ruhuza Abanyarwanda no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose gukunda, kuvuga, kwandika no guhanga mu Kinyarwanda no gusigasira indimi shami.

Ibi Bikubiye mu butumwa bwagenewe itangazamakuru bwatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), mu gihe hitegurwa kwizihizwa uyu munsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, umuhango uzabera mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Modeste, avuga ko mu Rwanda, Ikinyarwanda kemewe n’Itegeko Nshinga nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’urw’ubutegetsi. Indirimbo yubahiriza Igihugu na yo ikaba ibona Ikinyarwanda nk’umurunga ubumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda, aho igira iti: "..Ururimi rwacu rukaduhuza…"


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO