Akaruta akandi karakamira abanyamigabane ba Twitter bemeje ko Elon Musk agiye kuyigura miliyari 44$

Kugeza aka kanya abanyamigabane ba Twittwer bamaze gusaba ko umuherwe Elon Musk agomba kugura uru rubuga ku kayabo ka Miliyari 44$.
Byasabye kujya mu nkiko kugirango iki cyemezo gifatwe aho uyu muherwe wa mbere ku Isi Elon Musk ahatiwe kugura uru rubuga.
Nyuma yo kumenya ko Twitter ngo ifite konti nyinshi zidakora byatumye bwana Elon Musk afata umwanzuro wo kwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe ahagarika kugura uru rubuga ndetse ibi byose byabaye ahagana mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.
Nyuma yo kwemera amasezerano yo kugura uru rubuga byatumye abanyamigabane bajyana uyu muherwe mu nkiko bamusaba kubahiriza ibyo yari yaremeye.
Magingo aya, Twitter ibarirwa agaciro ka miliyari 32$, kari hasi y’igiciro abanyamigabane bayo bifuza kuyigurishaho.