Akayabo k’amafaranga arenga Miliyoni azahabwa umuntu uzareba filime 13 ziteye ubwoba

Ku itariki ya 1 Ukwakira 2021 Urubuga rwa Finance Buzz rurifuza gutanga akayabo k’amadolari ya Amerika 1,300 $ (1,313,013 RWF) ku muntu uzabasha kureba filime ziteye ubwoba.

Niba nawe wifuza kuba umwe mu banyamahirwe bazatsindira aka kayabo k’amadolari dore bimwe mu bizagenderwaho batora uzaba yarushije abandi.

Amategeko n’amabwiriza agenga uwifuza guhatana muri aya marushanwa yo kureba filime ziteye ubwoba avuga ko bazamwambika akuma gapima uburyo umutima utera (fit bit) igihe azaba ari kureba filime mu rwego rwo gupima niba koko izi filime zitera ubwoba abantu ku rugero abazitunganyije babyifuza.

Ibi bizakorwa nanone mu rwego rwo kumenya ko ingengo y’imari bashora bakora amashusho ateye ubwoba ko igira akamaro cyangwa ikaba imfabusa.

Niba wifuza kujya muri aya marushanwa ugomba kumenya ko uzareba filime 13 ziteye ubwoba zirimo :

1. Saw
2. Amityville Horror
3. A Quiet Place
4. A Quiet Place (igice cya kabiri)
5. Candyman
6. Insidious
7. The Blair Witch Project
8. Sinister
9. Get Out
10. The Purge
11. Halloween (2018)
12.Paranormal Activity
13. Annabelle


Itariki ntarengwa y’abifuza kwiyandikisha muri iri rushanwa ryo kureba filime ziteye ubwoba ni 29 Nzeri 2021 ndetse biteganyijwe ko uzatsinda iri rushanwa azatangazwa tariki 1 Ukwakira 2021.

Amategeko n’amabwiriza y’abifuza kwiyandikisha n’amakuru arambuye wayabona aho hasi

https://financebuzz.com/get-paid-to-watch-scary-movies

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO