Akebo kajya I wa mugarura umunya-Iraq uba muri Amerika yashatse kwivugana George W Bush

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zataye muri yombi Umunya-Iraq wari ufite umugambi wo kwisasira George W. Bush wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Uyu munya-Iraq yitwa Shihab Ahmed Shihab ndetse yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mugabo aracyekwaho umugambi mubisha wo guhitana George W. Bush wayoboye Amerika guhera mu 2001 kugeza mu 2009.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Shihab yari ari mu mugambi wo kwinjiza Abanya-Iraq bane muri Amerika ngo bazamufashe kwica Bush.

CNN yatangaje ko Shihab yari amaze iminsi ajya mu butasi i Dallas hafi y’aho Bush atuye yiga neza uko azamuhitana

Shihab Ahmed Shihab yinjiye muri Amerika muri Nzeri 2020.

Shihab yashakaga guhitana Bush kubera unugome abanya-Iraq bashinza uyu mugabo bwo gushozayo intambara yavuyemo kumanika mu kagozi uwahoze ari perezida w’iki gihugu Saddam Hussein Abd Al Majid Al Tikrit.

Isenywa ry’ubutegetsi bwa Saddam ryateje intambara muri Iraq yahitanye ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage. Kugeza ubu Iraq iracyari indiri y’imitwe y’iterabwoba.

Bush niwe wategetse ko ingabo za Amerika zinjira muri Iraq mu 2003

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO