Akeza karigura hari ingingo ikubiye mu masezerano ya Haaland ishobora kuzayaza ubwonko abayobozi ba Manchester City

Kuri ubu rutahizamu Erling Braut Haaland akomeje kuvugisha benshi kubera uburyo arimo kwitwara mu ikipe ya Manchester City gusa hari amakuru yamenyekanye avuga ko uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko ngo hari ingingo imwemerera kuzajya mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka wa 2024.

Ku munsi wo ku cyumweru Haaland na mugenzi we Foden bahemukiye bikomeye ikipe ya Manchester United bayinyagira imvura y’ibitego 6-3 ndetse aba bombi nibo nabashije gutsinda ibyo bitego umwe atsinda bitatu n’undi bitatu.

Kubera gukunda Real Madrid,uyu musore yasabye ko mu masezerano ye hashyirwamo ko igihe Real Madrid yamukenera muri 2024 bamurekura akagenda nta mananiza.

Erling Braut Haaland amasezerano ye muri Manchester City avuga ko azageza mu mwaka wa 2027 dore ko yasinye imyaka 5 ndetse yatanzweho agera kuri Miliyoni 51 z’Ama Pound.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko City yamaze icyumweru cyose igerageza kumvikana na Haaland ku masezerano ndetse inamusaba gukuramo ingingo ya Real Madrid ariko undi aranga arinangira.

Erling Braut Haaland amaze gutsinda ibitego 17 mu mikino igera kuri 14 amaze gukinira ikipe ya Manchester City Kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO