Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye amavubi U 23 yasezerewe na Mali haba akaduruvayo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ntabwo yahiriwe n’umukino yakiniye I Bamako mu gihugu cya Mali kuko yatsinzwe igitego 1-0 bituma isezererwa ndetse biteza imvuru.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2022 aho wabereye i Bamako ndetse amakipe yombi yashakishaga itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika 2023.

Kuri Stade bakunda kwita Stade de 26 Mars i Bamako, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ntabwo yahiriwe kuko yahatsindiwe igittego 1-0 dore ko mu mukino wabereye mu Rwanda Amakipe yombi yari yaguye miswi anganya igitego 1-1.

Ni umukino waranzwe no kurinda amazamu cyane ku mpande zombi, dore ko buri kipe yugariraga cyane bituma nta nimwe ibasha gupfa kumenera mu izamu ry’indi.

Akagozi kacitse ku munota wa 41 w’umukino aho bwana Kalifa Traore yatsinze igitego nyuma y’uburangare bwa bamyugariro b’Amavubi.

Dore abakinnyi 11 biyambajwe na Mali
Mali: Lassine Diarra (GK), Yoro Diaby, Aliou Doumbioa, Lassine Soumaoro, Fady Coulibary, Ousmane Coulibary, Kalifa Traore, Thiemoko Diarra, Mamadou Sangare, Nankoma Keita na Ahmed Diomande.

Umutoza: Badra Aliou

Dore abakinnyi 11 biyambajwe n’u Rwanda

Rwanda: Hakizimana Adolphe, Samuel, Ishimwe Jean Rene, Nshimiyimana Younous, Niyigena Clement, Rutonesha Hesborn, Ishimwe Anicet, Hakim, Rudasingwa Prince, Desire na Nyarugabo Moise

Umutoza: Rwasamanzi Yves

Umukino wasojwe abakinnyi b’ Amavubi batumva neza uko batsinzwe, aho bashinjaga abasifuzi kubogamira kuri Mali, byatumye bateza amahane nyuma y’ifirimbi isoza umukino, ariko abashinzwe umutekano bahita bahagoboka.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO