Akon, Idriss Elba n’abandi bamenyekanye ku isi mu muziki na filime bategerejwe I Kigali

Ibyamamare bitandukanye ku isi barimo Akon, Idris Elba, Les Nubians, D’Banj n’abandi bubatse izina by’umwihariko mu ruri muzika na sinema ku isi bazitabira inama nyunguranabitekerezo ku muziki n’umuco izabera mu Rwanda

Iyi nama izabera I Kigali mu Intare Conference Arena, iteganijwe ku matariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 18 Mutarama 2020.

Iyi nama yiswe ‘Creative Africa Exchange’ Igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere no guhanga udushya muri Afurika.

Idris Elba uri mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi mu ruganda rwa sinema ari mu bazatangamo ikiganiro. Uyu mukinnyi wa filime yamamaye mu yitwa “American Gangster,” “Daddy’s Little Girls,” “Pacific Rim”.

Idris Elba ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye. Izina rye ryamenyekanye ku Banyarwanda ahanini kubera filime yitwa “Sometimes In April” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakinanye na Carole Karemera Umuringa wanashinze Ishyo Arts Centre iteza imbere ubuhanzi mu gihugu muri iki gihe.

Ni filime imara iminota 140, ivuga ku buzima bwa buri munsi Abanyarwanda babagamo, mbere ya Jenoside, muri Jenoside na nyuma yayo mu 2004. Yanditswe ikanayoborwa na Raoul Peck ukomoka muri Haiti ikerekanwa bwa mbere mu 2005.

Umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Sénégal, Aliaume Damala Badara Akon Thiam [Akon]. Usibye kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuruzi, nawe azitabira iyi nama izabera iKigali.

Clarence Peters [Clarence Abiodun Peters] na we uri mu bazatanga ikiganiro muri iyi nama ni umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo wubatse izina muri uyu mwuga.

Djimon Hounsou, umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye i Hollywood, ari mu bazaganiriza abazitabira iyi nama.

Uyu mugabo w’imyaka 55 ufite inkomoko muri Benin yamamaye muri filime zitandukanye zirimo ‘Sandra Bernhard’, ‘Without You I’m Nothing’, ‘Amistad’, ‘Gladiato’, ‘Blood Diamond’ n’izindi.

Umuririmbyi ukomeye muri Nigeria, Oladapo Daniel Oyebanjo [D’Banj] na we watumiwe muri iyi nama nk’umwe mu bazatanga ikiganiro ku bazaba bitabiriye.

D’Banj w’imyaka 39 y’amavuko yamamaye cyane mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 2008 mu ndirimbo ‘Fall In Love’ yakanyujijeho muri byinshi mu bihugu bya Afurika.

Itsinda ryo mu Bufaransa rigizwe n’abavandimwe Hélène na Célia Faussart, rizwi nka ‘Les Nubians’ ryatumiwe muri iyi nama rikazanagira uruhare mu gususrutsa abazaryitabira. Iri Tsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Makeda’

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO