Akram, Umunyarwanda uri ku isonga mu gufata amashusho y’ibyamamare muri Tanzania

Umusore ukiri muto w’umunyarwanda akomeje kwandika amateka mu mwuga wo gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi aho ubu ari muri Tanzania mu gukorana n’abahanzi baho bakomeye.

Amazina ye ni Habimana Akram Ihaji ariko mu kazi akaba ari Akram Ihaji aho aba afata amashusho Dop (Director of photography).

Ni umusore ukiri muto kuko yabonye izuba mu 1997.

Avuga ko yatangiye kwiga ibyo gufata amashusho muri 2012 ariko atangira kubikora kinyamwuga muri 2015 akora mu bukwe, gusa muri 2020 nibwo yinjiye mu itsinda rya Big Team Production – Riri mu ryakoze indirimbo nyinshi z’abahanzi Nyarwanda muri uwo mwaka.

Abahanzi bakomeye muri Tanzania bari ku mugana!!

Umwaka ushize wa 2021 nibwo uyu musore yerekeje muri Tanzania mu kwezi kwa munani agiye kwiga uko abaho bakora no kugira icyo abigiraho.

Ati “Nari nsanzwe nziranye na bamwe mu bakora amashusho ba hariya harimo nk’uwitwa Ivan, uko nakomeje kuhaba n’abandi bamenye ko mpari batangira kunsaba ko twakorana.”

Indirimbo iheruka gusohoka y’umuhanzi The Ben na Diamond Platnumz ni umwe mu bayikozeho.

Ati “Diamond uko twakoranye hari umushinga wa The Ben noneho abakorana na Ben harimo na Julien baranshatse bashaka ko dukorana nka Dop (Director of photography) kuko n’ubundi njye nsanzwe ariko kazi baramvugishije turahura turapanga turakora kandi bigenda neza.”

Nyuma y’iyo ndirimbo ubu ari gukorana n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania barimo “Harmonize, Marioo, Nandy, Weusi, Zuchu, Adekunle, AY, Kassim Mganga, Abby Chams, Bgway, Ali kiba na Mauld Elka.”

Abahanzi bo hanze batinya amajwi n’ubuhanga by’abahanzi Nyarwanda!

Akomeza avuga ko ikintu amaze kwigira muri Tanzania nk’igihugu cyateye imbere cyane mu bijyanye n’imyidagaduro ari uko abahanzi baho bakunda ibyo bakora kandi badatinya no gushora amafaranga menshi ikindi kandi ngo bakunda n’ibintu by’iwabo.

Ku muziki Nyarwanda ati “Abahanzi ba Hano bemera ko u Rwanda rufite impano kandi bazi Music bagira n’imiziki iryoheye amatwi bajya bambwira ko Bakunda ama Melody y’abanyarwanda gusa ni uko uruganda rwo rutarazamuka gusa bemera impano zo mu Rwanda.”


Kuri ubu ari gukora ku mishinga y’umuhanzi Diamond Platnumz


Si Diamond gusa kuko n’abandi arabakorera


Akram yamenyekanye akorana na Big Team

Indirimbo Why ya The Ben na Diamond nayo yayikozeho

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO