Akunda gukora imisatsi…Byinshi kuri Naomie wibitseho amakamba ane

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yakoranye ikiganiro na Genesisbizz ahishura ko yahatanye muri Miss High School muri 2015 yegukanamo amakamba abiri. Yavuze n’impano ze harimo gutunganya imisatsi y’abakobwa.

Mu cyumweru dusoje nibwo mu Rwanda hatowe Miss wa 2020, ni ibirori byari byitezwe n’abantu benshi bashakaga kureba umukobwa wo gusimbura Nimwiza Meghan wari ufite ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Mu bakobwa 19 bari basigayemo mu irushanwa byarangiye ubatsinze ari uwitwa Nishimwe Naomie wari uhagarariye umujyi wa Kigali.

Nishimwe Naomie ni umukobwa w’imyaka 21, atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Gitega, akagali ka Akabeza.

Amashuri abanza yayigiye mu kigo cya ‘Camp Kigali’ naho ayisumbuye ayiga muri Glory secondary school Rwanda mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (Maths, Economics & Geography).

Miss Rwanda 2020 avuga ko akunda kuririmba ndetse no gutunganya imisatsi y’abakobwa.

Kuba yaraje muri Miss Rwanda ngo ni uko kuva kera yakundaga kuba yahatana mu marushanwa y’ubwiza.

Ati “Ntabwo Miss Rwanda ariyo ya mbere nitabiriye kuko muri 2015 nabwo niyamamaje muri Miss High School negukanamo ibihembo bibiri harimo icya Miss Popularity na Miss Photogenic.”

Uyu mukobwa ubu yibitseho amakamba ane kuko no muri Miss Rwanda yahakuye andi abiri harimo irya Miss Rwanda na Miss Photogenic Rwanda 2020.

Avuga ko muri ayo marushanwa y’ubwiza ababyeyi be baba bamushyigikiye.
Mu irushanwa rya Miss Rwanda ubwo yiyamamazaga yavuze ko umushinga we ari ukurwanya agahinda gakabije cyangwa ubwigunge mu rubyiruko (Depression).

Ati “Uko nzabigenza nzakorana n’abantu bavura uburwayi bwo mu mutwe aho tuzisungana tugashinga amashuri azafasha abana kwisanzura bakavuga ibibazo bafite, nzashyiraho na tekefone itishyurwa nkore n’ikiganiro kibivugaho mu bitangazamakuru.”


Muri 2015, Naomie yabaye Miss Photogenic na Popurality muri Miss High School


Muri uyu mwaka nabwo yabaye Miss Rwanda na Miss Photogenic


Miss Rwanda 2020 avuga ko akunda gutunganya imisatsi y’abakobwa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO