Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yamaze kwandika amateka akomeye ubwo yahembwaga nka rutahizamu mwiza muri Portugal ndetse aboneraho gushimira igihugu cye n’abakinnyi bagenzi be bamufashije kwandika aya mateka.
Akimara kwegukana iki gihembo rurangiranwa Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye ndetse aboneraho no gushimira igihugu cye muri rusange ndetse n’abandi bose bamufashije mu rugendo rwe kugeza aciye uduhiiigo dutandukanye .
.
Mu magambo ye yagize ati“Nishimiye gutsindira igihembo cy’umwataka mwiza w’igihugu nkunda! Ndashima kandi bagenzi banjye dukinana bose ,abatoza, umuryango wanjye,incuti ndetse nabafana.
Abo bose bamfashije kugera kubyo nagezeho byose ,Turi kumwe tuzakomeza guca uduhigo twose dushoboka! Murakoze “
Ayo namagambo yatangajwe na rurangiranwa Christiano Ronaldo aho yari muri 2022 Gala Quinas de Ouro agahabwa ikigihembo.
Hari mu birori bya The annual award ceremony bitegurwa n’ishyirahamwe ry’umupia w’amaguru muri Portugal ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’umwataka w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu ya Portugal.
Uyu mugabo umze gutsinda ibitego 117 mu mikino 189 akaba na Kapitene w’ikipe y’igihugu ya Portugal niwe urangaje imbere abasore b’ikipe y’igihugu ya Portugal mu rugendo rwo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar mu mpera z’uyu mwaka.
Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yaboneyeho gutangariza abakunzi be kandi ko nta gahunda afite yo kuba yahagarika umupira w’amaguru nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022 nk’uko benshi babitekerezaga.
Mu magambo ye yavuze ati “Ndacyafite imbaraga n’ubishake ndetse imigambi yanjye iracyakomeye, ndi mu kipe y’igihugu kandi nshaka kuzagaragara mugikombe cy’isi ndetse na Euro.
Cristiano Ronaldo yegukanye igihembo cya Rutahizamu mwiza muri Portigal ashimira ighugu cye n’abakinnyi bagenzi be bamufashe kwesa ako gahigo