Al Nasrr nyuma yo kwibikaho Cristiano Ronaldo irimo gushaka abandi bakinnyi bakuze ariko bafite amazina akomeye

Ikipe yo mu gihugu cya Saudi Arabia Al Nasrr nyuma yo gusinyisha kizigenza Cristiano Ronaldo ubu noneho yasaze yasizoye aho yifuza bikomeye abandi bakinnyi bakomeye barimo Luka Modric hamwe na Sergio Ramos ndetse aba bashobora kwiyongera kuri Cristiano Ronaldo.

Ikipe ya Al Nasrr ibarizwa muri shampiyona ya Arabia Saudite ndetse ikomeje kwiyubaka bikomeye nyuma yo kugura Cristiano Ronaldo kuri ubu ngo ihanze amaso ku bakinnyi 2 bahoze bakinana nawe.

Al Nasrr ivuga yifuza Luka Modric ukomoka mu gihugu cya Croatia ndetse akaba ari umukinnyi usazanye ubuhanga bukomeye mu gukina mu kibuga hagati ndetse nyuma ye ngo irimo kwifuza na myugariro wa Paris Saint German bwana Sergio Ramos.

Aba bakinnyi bikunze bakerekeza muri iyi kipe bahita bongera gukinana na Cristiano Ronaldo uherutse kugurwa n’iyi kipe ndetse agahita aca agahigo nk’umukinnyi wa Mbere mu mateka ya ruhago ugiye kujya ahebwa amafaranga menshi ku Isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO