Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Yvan Buravan yashyize ku isoko album ye ya kabiri yise ‘Twaje’, ifite umwihariko wo kubaho indirimbo zumvikanamo umudiho gakondo.
Ni album y’indirimbo 10 zirimo izo yakoranye n’abahanzi nka DJ Marnaud, Ruti Joel, Andy Bumuntu na Ish Kevin.
Kuri iyi album hariho indirimbo ebyiri zonyine zamaze gusohoka; Tiku Tiku na Ye Ayee.
Kugeza ubu album yose ya Yvan Buravan iri gucururizwa ku mbuga zose zizwi ku isoko mpuzahahanga ry’umuziki hakiyongeraho n’urubuga rwe bwite. https://www.yvanburavan.com/twaje
Igitaramo cyo kuyimurika agiteganya umwaka utaha.
Buravan yatangarije Genesisbizz ko ubu agiye kugerageza kwamamaza album ye, abakunzi b’umuziki we bakarushaho kuyimenya no gusobanukirwa uko bayigura, mu gihe nyinshi mu ndirimbo ziyiriho zizaba zimaze kumenyekana nibwo azayimurika mu gitaramo.
Ati “Ubu tugiye kwamamaza album n’uko abantu bayibona, mu gihe tuzaba tumaze kubona ko abantu bayibonye kandi indirimbo ziyiriho zizwi nta kabuza hazabaho igitaramo noneho tugataramira abakunzi b’umuziki wanjye.”
Habaye nta gihindutse, igitaramo cy’imbaturamugabo Yvan Buravan azamurikiramo album ye nshya giteganyijwe kuba ku wa 30 Nyakanga 2022.